|
Championnat ya Sitball na Sitting Volleyball PHASE YA 2 i BugeseraKuri uyu wa Gatandatu no Kucyumweru tariki ya 7 n'iya 8 Gicurasi 2011, Shampiyona y'imikino y'Abamugaye Sitball na Sitting Volleyball yakomereje mu Karere ka Bugesera Intara y'Iburasirazuba. Iyo mikino ikaba yarabereye ku bibuga by'Ikigo cy'urubyiruko cya Nyamata. Imikino yafunguwe kumugaragaro na Bwana Meya w'Akarere ka Bugesera n'abamwungirije, akaba yarishimiye kuba Akarere ayoboye kabasha kwakira imikino y'Abamugaye iri kuri ruriya rwego kandi akaba yarashishikarije ikipe ihagarariye Akarere ka Bugesera kwitwara neza n'ubwo ari ku nshuro yambere bitabiriye championnat uwo mukino Umukino wabimburiye iyindi wahuje ikipe ya Bugesera na THT ya Nyarugenge mu bari n'abategaruhori, THT ibasha gutsinda Bugesera biyigoye ku manota 20-18. Iyi kipe ya Bugesera yanakiriye iyi mikino, ni umwaka wayo wa mbere yitabirye shampiyona ya Sitball ikaba iteganya no kugira ikipe ya Sitball y'Abagabo muri shampiyona itaha ya 2012 Imikino yarakomeje aho amakipe yagiye akina hakurikijwe ibyiciro arimo. Ku munsi wa mbere hakinwe umukino wa Sitball, Diviiyo ya mbere, Diviziyo ya kabiri na Diviziyo y'Abari n'abategarugori naho ku munsi wa kabiri hakinwa Sitting Volleyball, ikaba ikinwa n'amakipe ari muri Diviziyo ya mbere gusa. Dore uko amakipe ahagaze muri phase ya kabiri ya shampiyona.SITBALL MU BARI N'ABATEGARUGORI
|
||||||||||||||||||||||||
SITBALL MU CYICIRO CYA MBERE/ABAGABO
|
||||||||||||||||||||||||
SITBALL MU CYICIRO CYA KABIRI
|
||||||||||||||||||||||||
SITTING VOLLEYBALL / ABAGABO GUSA
|
||||||||||||||||||||||||
|
By Celestin NZEYIMANA |
||||||||||||||||||||||||
Latest Events
Our Sponsors and Partners





