Sitball mu mashuri abanza


Komite y'igihugu y'imikino y'Abamugaye (NPC Rwanda) yateguye amarushanwa y'abana mu mashuri abanza mu mukino wa Sitball. Ayo marushanwa ari kubera mu ntara eshatu: Iburasirazuba, Iburengerazuba n'Amajyaruguru. Ayo marushanwa akaba ari mu rwego rwo kureba aho abatoza bahuguwe bageze batoza abana, no kugirango NPC Rwanda igenzure neza ko abana bafite ubumuga bakinana n'abatabufite mu bigo by'amashuri abanza. ayo marushanwa akazafasha ibigo kwitegura amarushanwa ya inter scolaire mu mukino wa Sitball azaba kuva mu kwezi kwa karindwi, akazitabirwa n'ibigo byamaze guhugurwa muri uwo mukino. Iyi ikaba ari ku nshuro ya mbere amarushanwa ahuza ibigo by'amashuri mu mikino y'abafite ubumuga ibaye, NPC Rwanda ikaba ishimira cyane MINEDUC na Federation ya sport mu mashuri kuri icyo gikorwa



Dore uko imikino yagenze mu Ntara y'Iburasirazuba ku wa Gatandatu.


Imikino yabereye ku kigo cy'amashuri abanza cya GS Nyagatare, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi, 2011 hahurira amakipe 8 aturutse mu bigo byo muturere twa Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Ngoma na Nyagatare. Dore uko amashuri yakurikiranye.

1. GS Ngarama (Yegukanye igikombe)
2. GS Zaza A
3. GS Humure
4. GS Nyabiheke
5. GS Nyagatare
6. GS Akanzu
7. GS Kabarondo
8. GS Nyarubuye







Dore uko imikino yagenze mu Ntara y'Iburengerazuba ku Cyumweru.


Ku cyumweru tariki ya 22 Gicurasi, 2011 mu Ntara y'Iburengerazuba Akarere ka Rubavu, imikino yabereye kuri GS Nyinawimana Catholique, hateraniye amakipe 8 aturutse mu bigo by'amashuri abanza yo muturere twa: Rubavu, Ngororero na Nyabihu. Imikino yari inogeye ijisho yarangiye igikombe cyegukanywe na GS Cyamabaye yo mu Karere ka Nyabihu. Dore uko amakipe yakurikiranye:

1. GS Cyamabuye (Yegukanye igikombe)
2. GS Kirwa
3. GS Busasamana
4. GS Kanama Catholique
5. GS Kanzenze
6. GS Hindiro
7. GS Kabaya
8. GS Umubano wa 2







Dore uko imikino yagenze mu Ntara y'Amajyaruguru.


Ku cyumweru tariki ya 29 Gicurasi, 2011 mu Ntara y'Amajyaruguru Akarere ka Gicumbi, imikino yabereye kuri GS Byumba Catholique, hateraniye amakipe 10 aturutse mu bigo by'amashuri abanza yo muturere twa: Gicumbi, Burera, Rulindo, Nyarugenge, Bugesera, na Gasabo. Imikino yari inogeye ijisho yarangiye igikombe cyegukanywe na GS Gasiza yo mu Karere ka Rulindo. Dore uko amakipe yakurikiranye:

1. GS Gasiza (Yegukanye igikombe)
2. GS Rukingu
3. GS Nyinawimana
4. GS GS EPA Byumba Catholique
5. GS Kanyinya
6. GS Nkanga
7. GS Miyove
8. GS Ndera
9. GS Rubingo
10 GS Bungwe







By Celestin NZEYIMANA

 
Menu
Our Sponsors and Partners